#UMURANGA #PEACEAGAHOZO #ISANGOSTAR
Mu buzima bwacu bwa buri munsi nta gishimisha nko gukunda ugakundwa kuko uba wumva uri mu munezero no mu munyenga. Nyamara nubwo bimeze bityo hari Igihe bibaho ko uwo wari wizeyeho urukundo arukwima cyangwa se akakwihinduka ku munota wa nyuma.
Guterwa indobo (nkuko ari ryo zina ryabibatijwe) birababaza kandi bigashengura umutima bikarushaho kuba bibi cyane iyo uwo wari wizeyeho urukundo wari wara maze kumwimariramo wese.
Guterwa indobo bamwe babyiyibagiza biyahuza inzoga n’ibiyobyabenge. Nubwo ibi bikuraho agahinda by’igihe gito, ntabwo biba bicyemuye ikibazo burundu kuko iyo bigushizemo urongera ugatekereza ku byakubayeho.
Nubwo akenshi usanga dushinja abaduteye indobo ko baduhemukiye, ku rundi ruhande ushobora gusanga na wa wundi wimwe urukundo abifitemo uruhare nkuko muri iyi nkuru tugiye kubivuga.
Muri macye guhakanirwa urukundo birababaza kandi biremerera umutima ariko buri wese aba akwiye kureba ku ruhande rwe niba nta ruhare yaba abigiramo bityo guhindura imiteretere n’imikundire bikaba uburyo bwiza bwafasha gukunda no gukundwa nkuko ubyifuza.
Subscribe • INAMA ZIKOMEYE NIBA UTINYA GUSHORA IM...
Facebook: / isango-star-915-fm-official-517823668229661
Twitter: / isangostar
Instagram: / isangostarofficial
Website: http://isangostar.rw/
Watch video IMPAMVU ZIHISHE INYUMA YO GUTERWA INDOBO KU BASORE N’UKO WABYIRINDA/ INGINGO YA 6 NTAWARUYIZI PE online without registration, duration hours minute second in high quality. This video was added by user Isango Star 01 January 1970, don't forget to share it with your friends and acquaintances, it has been viewed on our site 574 once and liked it 6 people.